Allah Nyir’icyubahiro aragira ati: {Ukoze ibitunganye, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kandi akaba ari umwemeramana, rwose tuzamuha ubuzima bwiza, ndetse tuzabagororera ibihembo byabo byiza kurusha ibyo bakoraga} [A-Nahl:97].
Mu bitera ibyishimo n’umunezero mu mutima w’umuyisilamu ni ukuba yihuza na Nyagasani we nta muhuza, mu bazima n’abapfuye cyangwa se ibigirwamana, kubera ko Allah yavuze mu gitabo cye gitagatifu ko ari bugufi y’abagaragu be igihe cyose, arabumva, kandi akakira ubusabe bwabo nkuko yabivuze agira ati: {Kandi abagaragu banjye nibagira icyo bakumbazaho (yewe Muhamadi), (uzabasubize uti) mu by’ukuri njye ndi hafi yabo, nsubiza ubusabe bw’usaba igihe ansabye. Bityo, nibanyumvire bananyizere kugira ngo bayoboke} [Al Baqarat: 186].
Allah Nyir’ubutagatifu kandi yadutegetse gusaba, ndetse abigira kimwe mu bikorwa bihambaye bituma tumwiyegereza aho yagize ati: {Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza...} [Ghafir: 60].
Bityo umuyisilamu utunganye igihe cyose aba akeneye Nyagasani we, no guhora amusaba,anamwiyegereza mu bikorwa n’amasengesho bitandukanye.
Allah yadushyize ku isi ku mpamvu n’ubugenge buhambaye, ntiyaturemye nta mpamvu; iyo mpamvu nta yindi ni ukumugaragira wenyine tutamubangikanya. Yanaduhaye idini rituma tumwiyegereza, rikusanyije ibintu byose, rishyiraho gahunda yose y’ubuzima bwite n’ubwa rusange. Kubera ryo, yabungabunze iby’ingenzi muri ubu buzima kuruta ibindi, ari byo: Kurinda imyemerere (Idini), ubuzima bwacu, icyubahiro cyacu, imitekerereze mizima yacu, n’imitungo yacu. Bityo uzabaho yubahiriza amategeko y’iri dini, yitandukanya n’ibyo ryamubujije, azaba arinze ibi bya ngombwa mu buzima, maze abeho atekanye, n’umunezero nta gushidikanya.
Isano ry’umuyisilamu na Nyagasani we rirakomeye, kuko rimuha ituze n’amahoro y’umutima, no kumva atekanye ndetse yishimye, no kumva igihe cyose ari kumwe na Nyagasani we, kandi amurinze ndetse afasha umugaragu we w’umwemeramana. Allah aragira ati: {Allah ni umukunzi wa ba bandi bemeye; abakura mu mwijima (w’ubuhakanyi) abaganisha mu rumuri (rw’ukwemera)...} [Al Baqarat: 257].
Iri sano rihambaye ni isano ritagaragara rituma umwemeramana abaho mu ngabire kubera kugaragira Nyir’impuhwe we, ndetse akanagira amatsiko yo kuzahura nawe, maze akabaho mu munezero no mu buryohe bw’ukwemera.
Ubu buryohe nta washobora kuvuga uko bumeze cyeretse wawundi wamaze kubusogongera akora ibikorwa byo kumvira Allah, anitandukanya n’ibyo yamubujije. Niyo mpamvu Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yavuze iti: (Yamaze gusogongera ku buryohe bw’ukwemera, wa wundi uzashimishwa n’uko Allah ari we Nyagasani we, n’ubuyisilamu ari ryo dini rye, na Muhamadi ari we ntumwa ye).
Nibyo! Iyo umuntu yiyumvamo ko igihe cyose ari imbere y’umuremyi we, akamumenya yifashishije amazina ye n’ibisingizo bye bihebuje, akamugaragira nkaho amuri imbere, ibikorwa bye n’amasengesho ye akabyegurira Allah, nta wundi ashaka uretse Allah Nyir’ubutagatifu, abaho ubuzima bw’umunezero n’iherezo rye ku munsi w’imperuka rikazaba ryiza.
N’ubwo byaba ari ibyago bigwiririye umwemeramana muri ubu buzima bw’iyi si, ubukana bwa byo buracuba kubera ibyiringiro no kwishimira igeno rya Allah Nyir’ubutagatifu, no kumusingiza ku igeno rye ryose ry’ibyiza n’iry’ibibi, no kuryishimira mu buryo bwuzuye.
No mu byo umuyisilamu akwiye gushishikarira kugira ngo byongere umunezero n’ituze muri we ni ukurushaho gusingiza Allah Nyir’ubutagatifu, no gusoma Qur’ani ntagatifu nk’uko Allah agira ati: {Ba bandi bemeye kandi bakagira imitima ituje ku bwo gusingiza Allah, mu by’ukuri mumenye ko gusingiza Allah bituma imitima ituza} [A- Raadu:28].
Na buri uko umuyisilamu yongereye gusingiza Allah no gusoma Qur’an, bimwegereza Allah Nyir’ubutagatifu ndetse bikaneza umutima we, bikanakomeza ukwizera kwe.
Ni ngombwa nanone ko umuyisilamu ashishikarira kwiga amategeko y’idini rye, ayavoma ku isoko yizewe kugira ngo agaragire Allah asobanukiwe, kubera ko Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: (Gushaka ubumenyi (kwiga) ni itegeko kuri buri muyisilamu) Ikindi nuko agomba kwicisha bugufi no kumvira amategeko ya Allah wamuremye, yaba azi impamvu iri muri ayo mategeko cyangwa se atayizi, kubera ko Allah mu gitabo cye gitagatifu yavuze ati: {Ntabwo bikwiye ku mwemeramana cyangwa umwemeramanakazi, ko igihe Allah n’Intumwa ye baciye iteka, bagira amahitamo mu byo bagomba gukora. Kandi uzigomeka kuri Allah n’Intumwa ye, rwose azaba ayobye ubuyobe bugaragara} [Al Ahzaab: 36].
Amahoro n’imigisha bya Allah nibisakare ku wasozereje Intumwa n’abahanuzi ari we Muhamadi n’ab’iwe n’abasangirangendo be n’abamukurikiye ndetse n’abazamukurikira kugeza ku munsi w’imperuka.